RURA
Kigali

Ni ugukabya inzozi- Producer Mamba yavuze uko yageze ku kwandikira indirimbo King James na Knowless- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2025 11:15
0


Producer Mamba yatangaje ko kwandikira indirimbo Ruhumuriza James wamamaye nka King James ndetse na Butera Knowless ari ibintu byamutunguye kuko atari ibyiteze cyane ko atamaze igihe kinini mu mubare w'abantunganya indirimbo mu Rwanda, ariko kandi byagizwemo uruhare n'abandi bantu bagiye bamuhuza n'aba bantu.



Uyu musore ni umwe mu basoje amasomo ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Ndetse, asobanura ko impano ye yo gukunda umuziki ishingiye ku mubyeyi we wamushyigikiye cyane, amubwira kwiga umuziki kuko ari kimwe mu byamufasha kwitunga hano hanze. 

Yasoje amashuri adafite muri gahunda ye gukora umuziki nka Producer, ahubwo ageze hanze nibwo yatangiye kwiyigisha ibijyanye no gukora indirimbo, yifashishije urubuga rwa Youtube ubundi arihugura karahava. 

Mamba avuga ko abyiruka, yumvaga azaba umuganga. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, yavuze ko yandikaga indirimbo, ariko ntiyari yarigeze atekereza ko azaba Producer mu buzima bwe bwose.

Ati "Nakundaga kwandika indirimbo ariko rimwe nzakuvuga nti kugirango ubone Producer ugukorera indirimbo biragoye, nibwo nahise mvuga nti uwatangiye kwiga gutunganya indirimbo. Nakoze akazi, ngura machine kugirango ntangiye kubyiyigisha, noneho nangira no gukora 'beat' z'indirimbo nkazoherereza abahanzi."

Yavuze ko yakoze 'Beat' nyinshi, hanyuma ashaka nimero za Telefone z'abahanzi banyuranye atangira kuboherereza. Yoherereje 'Beat' abarimo Bruce Melodie, Davis D 'mbese abahanzi hafi ya bose naraboherereje, mbese abo ntageze ntibacye cyane. Nazibohererezaga kugirango bumve niba byakunda tugakorana'.

Mamba yavuze ko yiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo yahuzaga amasomo yo kuririmba no gukora indirimbo, aho bigishwaga na Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music.

Yavuze ko kwinjira mu batunganya indirimbo, byanaturutse kuri Producer yagiye kureba ngo amukorere indirimbo ariko akamuburira umwanya. Ati "Nibyo byatumye ngura ibikoresho byanjye kuko numva mfite umujinya."

Mamba yavuze ko gutangira urugendo rwo gutanganya indirimbo agahera ku ndirimbo 'Ride and Die' ya King James yananditse, bifite igisobanuro kinini mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi yibuka ko bahuye bigizwemo uruhare na Producer Zizou Al Pacino.

Ariko kandi avuga ko inzira zose zaciwe na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umujyanama wa Bwiza, yakundaga kohereza 'Beat' nyinshi z'indirimbo kugeza ubwo amubwiye ko yiteguye kumufasha.

Yavuze ko muri 'Beat' yacuze, harimo eshatu yahaye Bwiza, ndetse n'indirimbo zazo zamaze gukorwa igisigaye ni uko zizasohoka.

Ati "Claude niwe wavuze ati reka nguhuze n'umuntu ugufasha ampuza na Zizou, ubwo ngezeyo dutangira gukorana kuri 'Beat' bisanzwe. Ubwo Zizou ahamagara King James kubera ko hari umushinga yashakaga ko bakoranaho."

Mamba yavuze ko King James yageze kwa Zizou, ariko agiye gutaha amwumvisha zimwe muri 'Beat yari yakoze, ndetse harimo imwe ikoze ari nayo 'Ride na Die' yaje gushyira hanze. Ati "King James yarambajije ati uriteguye dukore iyi ndirimbo? Ndamubwira nti Yego."

Uyu musore yavuze ko gutangira akorana na King James abifata nko gusimbuka inzego nyinshi kuko yumvaga azatangira gukora indirimbo ahereye ku bahanzi bakiri bato, ariko abisobanura nk'umugisha udasanzwe, kuko King James yanorohereje imikoranire ye kugeza ubwo indirimbo yasohokaga, kandi nawe agaragara mu mashusho yayo.

Ati "Niyo ndirimbo ya mbere nakoze igasohoka nyikorana na King James, nawe nyine ibaze ibyo bintu."

Mamba avuga ko nyuma y'ikorwa ry'indirimbo ya King James, yahise akomereza ku ndirimbo 'Umutima' ya Butera Knowless. Yavuze ko guhura na Butera Knowless, byaturutse kuri Platini wamujyanye muri Kina Music bagiye gukorerayo indirimbo.

Yavuze ko ubwo bari basoje gukora indirimbo ya Platini, Knowless yaramwegereye baraganira amuha igitekerezo cy'indirimbo yashakaga gukora, kandi ashaka ko amufasha mu bijyanye no kuyitunganya.

Uyu musore asobanura ko ageze mu rugo ntiyasinziriye, kuko yahise yihutira gushyira mu bikorwa ibyo Knowless yari yamubwiye, kandi byaje gutanga umusaruro.

Mamba yavuze ko gukorera abahanzi bakuru muri muzika, bitavuze ko yasimbutse inzego. Ati "Oya! Icyo kintu ntabwo kizangonga, cyereka mvuye nko kwiga imibare nkahita nza mu mibare, kuko n'ubundi umuziki narawize imyaka itatu. Kuba nahura n'umuhanzi mwiza nkamukorera indirimbo nziza, ahubwo njye binsobanurira ko n'iyo nahura n'undi muhanzi muto byanyorohera kurushaho."

Uyu musore yavuze ko akora indirimbo ya King James yari afitemo ubwoba, ndetse ni nako byari bimeze mu ikorwa ry'indirimbo ya Knowless 'n'ubwo ari ibintu bitoroshye kwakira'. Yavuze ko abaha bahanzi bose bagiye bamufasha gutinyuka no kwiyumva mu byo akora.

Uretse indirimbo ya King James, iya Butera Knowless, Mamba ni nawe watunganye indirimbo 'Kuba Umugabo' ya Zizou Al Pacino yahurijemo abaraperi barimo Bull Dogg na P-Fla. Asobanura ko mu mikorere ye yubakiye cyane ku guhanga ibishya, ariko kandi avomya ubumenye kuri bakuru be barimo Element wo muri 1:55 AM.

Producer Mamba yatangaje ko yanditse indirimbo ‘Ride or Die’ ya King James nyuma y’uko bahuriye kwa Producer Zizou
Mamba yavuze ko gukorera indirimbo Butera Knowless byaturutse kuri Platini wamujyanye muri Kina Music
 

Mamba yavuze ko yasoje amasomo ye ku Nyundo adafite muri gahunda kwinjira mu batunganya indirimbo

 

Mamba yavuze ko yishimira amahirwe yahawe na Zizou ndetse n’inzira yaciriwe n’umujyanama wa Bwiza 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PRODUCER MAMBA

">

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'UMUTIMA' YA BUTERA KNOWLESS

">

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'RIDE OR DIE' YA KING JAMES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND